in

Hamenyekanye ahantu Rwatubyaye Abdul agiye kwerekeza ndetse n’umukinnyi ukina yo wamurangiye amwumvisha ko agomba gusohoka mu Rwanda nanone

Burya nawe agiye kuyoza igitiyo reka asezerere Rayon Sports! Hamenyekanye ahantu Rwatubyaye Abdul agiye kwerekeza ndetse n’umukinnyi ukina yo wamurangiye amwumvisho ko agomba gusohoka mu Rwanda nanone

Mu minsi ishize nibwo twabatangarije ko Rwatubyaye Abdul yaganiriye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports abamenyesha ko umwaka utaha mu kwezi kwa mbere ashaka gusohoka muri iyi kipe akajya gushakira ahandi nyuma y’umwaka n’igice akina muri iyi kipe.

Nyuma yaho twaje gutohoza neza ngo tumenye aho Rwatubyaye Abdul agiye kwerekeza n’igikomeje kumukurura, YEGOB tumenya ko uyu myugariro afite Ikipe yo mu gihugu cya Libya agiye kwerekezamo ndetse ibiganiro ngo bigeze kure.

Amakuru dufite ni uko uyu myugariro yarangiwe na Haruna Niyonzima ukina yo ndetse banavuganye amubaza ku buzima bwo muri iki gihugu, uyu rutahizamu w’Amavubi amubwira ko ngo ntakibazo ndetse ko byamworohera kuhakina bitewe n’ubuhanga amuziho.

Rwatubyaye Abdul kugeza ubu niwe Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports gusa benshi nyuma yo kumenya ko ashaka gusohoka muri iyi kipe ntabwo byabaye ikibazo nyuma yo kuba babona ntakintu gihambaye abafasha.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
11 months ago

Ahubwo mu kwa mbere ni kera, ubonye yari yigendeye hakibona, butarira.
Akagenda neza rwose tukamusezera neza. Nta kintu akidufasha.

RIP Musanabandi Madeleine! Umugore w’imyaka 37 y’amavuko yasanzwe mu buriri bw’icyumba araranamo n’umugabo we yapfuye

Rigoga Ruth yaremye agatima abitakarije icyizere cy’ubuzima