Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, inyubako ikorerwamo ubucuruzi iherereye muri Gare ya Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo ibintu bitandukanye.
Iyi nzu y’igorofa ikorerwamo ubucuruzi bw’ibintu binyuranye byaba ibiribwa, imyambaro ndetse ikaba itangirwamo servisi zirimo n’izijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Ishami rya Police rishinzwe Ubutabazi no kuzimya inkongi, ryahise ritabarira ku gihe, rihita ricubya inkongi yafashe igorofa rikorerwamo ubucuruzi butandukanye muri Gare ya Musanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko ubu bamaze kubarura ibintu byari muri ayo maduka bifite agaciro ka Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 byangijwe n’iyo nkongi y’umuriro.