in

Hamenyekanye abakinnyi babiri bubahwa cyane muri Rayon Sports ndetse icyo basabye ubuyobozi gihita gikorwa ako kanya

Hamenyekanye abakinnyi babiri bubahwa cyane muri Rayon Sports ndetse icyo basabye ubuyobozi gihita gikorwa ako kanya

Birasanzwe cyane mu ikipe zikomeye haba hari abakinnyi bavuga rikijyana, ni nako mu ikipe ya Rayon Sports bimeze hari abakinnyi babiri bubahwa ndetse icyo basabye ubuyobozi buhita bugikora iyo gishoboka.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi mu gihugu cya Libya aho yari yaragiye gukina umukino ubanza wa CAF Confederations Cup n’ikipe ya Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri ry’ibanze.

Iyi kipe ntabwo byayigendekeye neza kuko ikigerayo uyu mukino yari bukine waje kwimurwa kubera ikibazo cy’ibiza cyari muri iki gihugu. Iyi kipe ntiyaretse gukomeza kwitegura ahubwo ikomeza gukorerayo imyitozo. Mu minsi Rayon Sports imaze I Benghazi twaje gukurura neza dusanga abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul ndetse na Hertier Luvumbu Nzinga ngo nibo bubahwa cyane muri iyi kipe, bijyanye n’ibigwi bafite.

Aba bakinnyi bijyanye n’igihe bamaze bakina ndetse naho bakinnye birakwiye ko bagomba kubahwa cyane kugirango bahabwe icyo cyubahiro cy’ibigwi bafite. Binavugwa ko iyo abakinnyi bashaka kugira icyo bageza ku mutoza ndetse n’ubuyobozi batuma aba bakinnyi bafata nk’ibikomerezwa muri Gikundiro.

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu irahaguruka mu gihugu cya Libya igaruka hano mu Rwanda gukomeza kwitegura umukino uteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki 24 Nzeri 2023 wa CAF Confederations Cup. Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru ku isaha ya saa sita z’amanwa iraba isesekaya hano mu Rwanda.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni umuhanga nka se! Umukobwa w’umuhanzi uzwiho ubuhanga, yatsinze ibizamini bya Leta ku rwego rwo hejuru kandi rushimishije

Bahise batangira gukanga abanyaRwanda! Pyramid FC yakoze ibintu byatumye bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports batangaza amagambo abihiye amatwi y’abakunzi b’ikipe ya APR FC -AMAFOTO