in

Hamenyekanye abakinnyi 2 batumye ikipe ya APR FC inyomoza amakuru y’abakinnyi bagomba kwirukanwa

Ikipe ya APR FC ifite ubwitonzi bukomeye muri iki gihe kigura n’igurishwa ry’abakinnyi, yanyomoje ibyayivugwagamo by’abakinnyi bagiye kwirukanwa.

Ku munsi w’ejo kuwa Kane nibwo hasakaye abakinnyi bagera kuri 11 bagomba kwirukanwa na APR FC nyuma yaho ubuyobozi butangaje ko hari abakinnyi barenga 12 bashobora gusezererwa ndetse abandi bakagurishwa mu yandi makipe akomeye hanze y’u Rwanda.

Nyuma y’aya makuru yasakaye ku munsi wejo mu ijoro rya cyeye ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahise yandika inyomoza aya makuru yavugwaga ku bakinnyi bayo. YEGOB twaje gutohoza neza tumenye ko impamvu ikipe ya APR FC yakoze iki gikorwa bisa nkaho byari ukurinda abakinnyi bayo igomba gusigarana bashyizwe kuri uru rutonde.

Abakinnyi batumye ikipe ya APR FC inyomoza aya makuru barimo Kwitonda Alain Bacca wafashije cyane iyi kipe mu mikino isoza Shampiyona kuko yatsinze ibitego ndetse wabonaga ko ari mubayihetse. Harimo na Ndayishimiye Diedonne Nzotanga, uyu we ari mu bakinnyi basigaye ku ruhande rw’iburyo ariko bugarira kuko yirukanwe haba hasigaye Ombarenga Fitina kandi ntawundi mukinnyi iyi kipe izagura kuri uyu mwanya.

APR FC kugeza ubu nta mukinnyi n’umwe iratangaza yamaze gusinyisha ariko amakuru ahari avuga ko mu cyumweru gitaha nibwo byose bizashyirwa ku mugaragaro nyuma yaho abatoza bategerejwe kugera hano mu Rwanda kuri iki cyumweru.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyamamare biramenyana! Umwami w’abana ‘Davis D’ yagaragaye ari kumwe na Miss Mwiseneza Josiane bahuje urugwiro – VIDEWO

Urubanza rwa Prince Kid ntirugisomwe