Nko mu mukino yahuyemo na Police FC, umuzamu Kabwili yari yambaye imyenda Orange dore ko ubusanzwe abazamu ba Rayon Sports bambara ibara ry’icyatsi kibisi.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Umunyamabanga mushya wa Rayon Sports, Patrick Namenye, yagarutse kuri iki kibazo cy’imyambaro kimaze igihe kigaragara.
Yagize ati “Ngira ngo ikibazo twagize mu ntangiriro z’iyi shampiyona, twakoze igenamigambi risanzwe rimeze nk’iryo dukora, ariko iyi yo yatangiye isa n’aho idutunguye. Twagombaga gutangira shampiyona twambaye imyenda mishya. Shampiyona rero itangiye byabaye ngombwa ko imyenda twari twaratumije igorana, ariko mu minsi mike turatangira kwambara imyenda yacu mishya.”
Ku kibazo cy’imyenda y’abafana ho haracyarimo ikibazo gikomeye cyane ariko nacyo barimo bakigaho.
Ati “Turi kunoza uburyo bwo kuba twakora ikintu kiri mu byakwinjiriza ikipe amafaranga, biciye mu kugura imyambaro uhereye mu mwaka utaha. Igihari ni uko umunsi w’igikundiro w’umwaka utaha umufana azinjira muri stade yambaye umwambaro w’ikipe. Icyo gihe kwinjira kuri uwo mukino, itike izaba irimo n’igiciro cyo kugura umwambaro w’ikipe.”