Abahanga bo muri Kaminuza ya Northwest University iherereye muri reta ya Illinois, muri Reta zunze ubumwe za Amerika, bakoze akamashini gato kazajya kinjira mu mubiri w’umuntu.
Nkuko aba bahanga babitangaje ni uko indwara zigendaye n’ibibyimba zigiye kujya zivurwa n’ubu bwoko bw’akamashini cyangwa se Robot, iteye nk’ingara.
Ubwo mbere kugirango havurwe ibibyimba mu mubiri byasabaga kubishiririza hifashishijwe imirasire ihambaye y’izuba bigasigira uvuwe ibibazo bitandukanye, iyi robot ije nk’itanga icyizere mu kugabanya ibi bibazo.
Mu kuyobora iyi mashini hakaba hazajya hifashihswa terekomande ( remote ) ubundi kakerekezwa ahari ikibazo gikeneye gukemurwa.
Iyi robot ni ntoya uburyo ku giceri kimwe hagomba kujyaho nk’izi robot zirenga 100, bakaba ariho bagera bavugako ingano yayo idateje inkeke k’umuntu wayishyirwamo