Umuzamu wa Rayon Sports Hakizimana Adolphe yatangaje ko Haringingo Francis yamufashije mu gihe atari ari mu bihe bye byiza bitaguma yongera kugaruka ameze neza.
Hakizimana Adolphe mu minsi ishize ntabwo yari mu bihe byiza byanatumaga umutoza Haringingo Francis utoza Rayon Sports akinisha Ramadhan Kabwili, ariko muri iyi minsi arimo kugaragaza ko yagarutse muri bya bihe abakunzi b’iyi kipe bifuzaga.
Uyu musore mu kiganiro yahaye Flash FM nyuma y’umukino Rayon Sports yakinnye ku munsi w’ejo hashize, yavuze ko Haringingo Francis yamuganirije akajya amufasha mu gihe yari mu bihe bibi bigatuma yongera kugaruka mu bihe byiza. Uyu mukinnyi kandi yavuze ko imvune yagize mu mukino w’ejo idakanganye cyane n’umukino wo muri wikendi ashobora kuzawukina.
Hakizimana Adolphe yanabwiye abafana ba Rayon Sports ko ibyo gukomeza kumva ibye no kujya muri APR FC babyikuramo ahubwo bakamenya ko ubu ari umukinnyi wa Rayon Sports 100%.