Nyuma y’aho Prince Kid agizwe umwere kuri uyu wa Gatanu , bamwe mu bafana be bagaragaje ko bishimiye cyane ifungurwa rye ariko banamubwira ko agomba kureba uko yakora ubukwe , akarongora Miss Elsa Iradukunda.
Nyuma y’uko Urukiko rugize umwere Prince Kid, ku mbuga nkoranyambaga ibyishimo byabaye byinshi ku bari bamushyigikiye batanatinye kumwibutsa ko akwiye guhita ashaka Miss Iradukunda Elsa wamurwaniye ishyaka.
Mu butumwa bwinshi buha ikaze Prince Kid ndetse bunagaragaza ko arenganuwe nyuma y’igihe aburana, hari abageraga hagati bakamwibutsa ko akwiye kuzirikana intambara Iradukunda Elsa yamurwaniye nawe akamwitura guhita amurongora.
Ubu butumwa bwahuriranaga n’ubundi bwinshi bw’abashingiraga ku ifungwa rya Prince Kid bakibutsa abantu ko badakwiye kugiranira ishyari nkuko hari abadatinya guhamya ko yari afunze kubera abamugiriye ishyari kubera gutegura irushanwa rya Miss Rwanda.