in

“Hagize ubigerageza yahava ajya mu buruhukiro bw’abapfuye”! Uwayezu Jean Fidele Perezida wa Rayon Sport

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abantu bagerageje gukubita umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye ari we bibayeho uwabikoze na we yahava ari umurambo.

Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku buzima bwa buri munsi iyi kipe irimo kunyuramo.

Yavuze ko hari abantu batishimiye uburyo ikipe iyobowemo kuko batakibona aho bamenera ngo bayiryemo amafaranga mu nzira zitari nziza.

Abo ngo ni bo birirwa bakora amanama hirya no hino muri Kigali bacura umugambi wo kumukubita n’umunyamabanga we, Patrick Namenye.

Yakomeje avuga ko abaheruka kubigerageza ari we babikoze uwabikoze yahava ajya muri Morgue (uburuhukiro bw’abapfuye).

Ati “iyo bahansanga ngo bankubite, nava aho njya muri Polisi kuvuga ngo nakoze ibi kubera nitabaraga cyangwa banyendereje ariko unkubise wahava ujya muri morgue, morgue murayizi?”

“Ubwo buterahamwe bugarutse muri Stade ngo uje gukubita abantu kubera ko ikipe itsinzwe? Mu Rwanda ubuyobozi bwarahindutse.”

Atangaje ibi nyuma y’uko nyuma y’umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye tariki ya 12 Mutarama 2024, Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1, bivugwa ko hari umufana wa Rayon washatse gukubita umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye nubwo hari andi makuru avuga ko yanamukubise.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanda Huye-Nyamagabe imvura yawuciyemo kabiri -Amafoto

Inkuru y’urukundo! Umushabitsikazi Isimbi Model yahishuye ibyamubayeho muri 2018 benshi batari bazi