in

Hagaragaye amafoto y’ukuntu inkongi y’umuriro yibasiye inzu yo muri Gare y’Akarere ka Musanze n’ukuntu ikirere cyahise cyijima bikamera nk’ubwirakabiri [AMAFOTO]

Inyubako yo muri Gare ya Musanze yibasiwe n’inkongi bikekwa ko yatewe na gaz yo guteka yakoreshwaga n’imwe muri restaurants zikorera muri iyo nyubako.

Ni inkongi yatangiye saa Mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aho igorofa ryo hejuru ryose n’ibyari birimo byahiye birakongoka nubwo hataramenyekana agaciro k’ibyahiriyemo muri rusange.

Iryo gorofa ryafashwe n’inkongi ryakoreragamo ibiro by’ibigo bitandukanye birimo RFTC Musanze, Jaguar, Ubuyobozi bwa gare, Prime Insurance, restaurants n’ubundi bucuruzi.

Imiryango yakorerwagamo igera kuri 25.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya no gukumira Inkongi ryahise rihagoboka rifasha mu kuzimya umuriro utarangiza byinshi.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gukubita umutoza we akamuvisha amaraso Gisubizo Merçi yanditse ibaruwa isaba imbabazi

Gasabo-Kacyiru: Ntagikozwe uyu muturage ufite ubumuga bwo kutabona arapfira mu nzu