Byabaye agahomamunwa, ubwo pasiteri haburaga gato ngo ahitanwe n’uwo yasengeraga ngo yirukane abadayimoni bari bamurimo kubera ko bari bamugize nk’ingoma y’abaporoso.
Byatangiye ubwo hari mu gihe cyo gusengera abantu, maze uyu mupasiteri akegera umugore akamuramburiraho ibiganza, agatangira kumusengera ngo umudayimoni umurimo asohoke, ariko wanga kumuvamo.
Aho kugira ngo uyu mudayimoni asohoke muri uyu mugore, ahubwo uyu mugore, yahise yadukira pasiteri atangira kumuhondagura hafi yo kumwica, ari na ko pasiteri akomeza gusenga n’imbaraga nyinshi, ategeka umudayimo gusohoka muri uyu mugore.
Inkuru ya Kasatintin, ivuga ko umwe mu bapasiteri bari bari muri iri sengesho, yabonye mugenzi we agiye kwicwa n’imihini y’uyumugore wari wabaswe n’abadayimoni, maze ajya kumukiza, ariko yari yamaze kurembywa n’inkoni ndetse yananiwe no kwigobotora uwo yasengeraga.