Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama, ahagana saa 02:27 ku isaha yo mu Rwanda Ikibuye kinini cyo mu isanzure cyiswe 2023 BU kingana nk’ikamyo, cyanyuze hafi y’isi ku gice giteganye na America y’Epfo mu ntera ya kilometero 3,600 uvuye ku isi.
Ni igikorwa gishimangira ko mu isanzure harimo utubumbe duto cyangwa ibibuye byinshi, bigenda hafi y’isi, bikeneye gukurikiranirwa hafi.
Nasa yatangaje ko ari ryo buye ryabashije guca bugufi cyane n’umubumbe w’isi ugereranyije n’andi yagiye atambuka, icyakora banahumuriza abantu babamenyesha ko iryo buye rifite umurambararo wa metero ziri hagati ya 3,5 na 8,5 ritari buteze ibyago.
VIDEWO: