in

Habuze gato ngo bafatane mu mashati! Igikombe cyasubijwe mu bubiko hagati ya Police HC na Gicumbi HC

Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Handball cyasubijwe mu bubiko nyuma y’uko rubuze gica hagati ya Police HC na Gicumbi HC.

Ni nyuma y’uko Gicumbi HC yanze gukomeza umukino ivuga ko yimwe penaliti ku munota wa nyuma yari gutuma itsinda umukino.

Ni mu mukino waraye ubaye ejo hashize tariki 2 Nyakanga 2023 muri Kigali Arena, akaba ari nawo mukino wasozaga umwaka w’imikino muri Handball.

Ni umukino wageze hafi saa tanu z’ijoro ukinirwa muri Kigali Arena, Police HC aho amakipe yombi yanganyaga ibitego 36-36.

Mu masegonda 5 ya nyuma Gicumbi yaje kubona penaliti yashoboraga gutuma ibona intsinzi ariko abasufuzi bavuga ko ikosa ryabaye umukino warangiye.

Banzuye ko bagomba gukina iminota 5 y’inyongera ariko Gicumbi HC yanga gukina aho abakinnyi bahise banasohoka mu kibuga bajya kwicara hanze, Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yagiye kubinginga ariko baranga.

Byarinze bigeza hafi saa sita z’ijoro rwabuze gica maze perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred avuga ko iki kibazo kigiye kwigwaho neza kugira ngo hafatwe umwanzuro uboneye

Kiziguro SS yisubije Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore itsinze ISF Nyamasheke ibitego 37-19 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na University of Kigali yatsinze GS Kitabi ibitego 33-23.

Umwanya wa gatatu mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo, watwawe na APR HC yatsinze ES Kigoma ibitego 31-24.

Mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagabo, igikombe cyatwawe na UR Rukara yatsinze Gorillas HC ibitego 29-25.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Udushya twe nti tujya dushira: Umuyobozi wa Gasogi United ‘KNC’ yatangaje ko iyi kipe izatozwa n’Umugore bidasubirwa ho, yavuze n’amazina ye n’igihe azasesekara mu Rwanda 

Usengimana Faustin yabwiye umubyeyi we amagambo ahambaye ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko