in

Habimana Sosthène agiye kungiriza Jimmy Mulisa mu Mavubi

Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthène, agiye kungiriza Jimmy Mulisa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2024 izahura na Sudani y’Epfo. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Rwasamanzi Yves ataboneka ku mukino ubanza kubera ibibazo by’umuryango.

 

Amavubi azakina umukino ubanza i Juba ku wa 22 Ukuboza, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 28 Ukuboza 2024. FERWAFA yemeje aya makuru binyuze kuri Kalisa Adolphe ‘Camarade’.

 

Ikipe y’Amavubi yitegura imyitozo iri kumwe na Kanamugire Roger na Serumogo Ali ba Rayon Sports. Abakinnyi 10 bavuye muri APR FC baziyunga ku ikipe ku wa Kabiri. Amavubi azahaguruka i Kigali ku wa 19 Ukuboza yerekeza i Juba anyuze Addis Ababa muri Ethiopia.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwasamanzi Yves ntiyitabiriye umwiherero w’Amavubi wo kwitegura Sudani y’Epfo muri CHAN 2024

Ademola Lookman yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2024 muri Afurika