in

Habereye impanuka ikomeye cyane y’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yagonganye na FUSO ubundi abantu 16 bari bavuye gushyingura bahita bahasiga ubuzima

 

Habereye impanuka ikomeye cyane y’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yagonganye na FUSO ubundi abantu 16 bari bavuye gushyingura bahita bahasiga ubuzima.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 16, Nyakanga, 2023 imodoka yari itwaye abagenzi yagonganye na FUSO yari ipakiye amafi abantu 16 barahagwa.

Minibisi yangiritse cyane k’uburyo byasabye ko abaturage bakoresha amashoka kugira ngo bakuremo ibyuma babone uko bakuramo imirambo.

Byabereye ku muhanda Kagadi-Kyenjojo ugana Fort Portal muri Uganda.

Uretse abantu 16 bahise bahasiga ubuzima, hari abandi batanu bajyanywe ku bitaro bya Muhorro ngo batabarwe kubera ko bakomeretse cyane.

Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko ikibabaje kurushaho ari uko abantu bapfuye bari bavuye gushyingura undi muntu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bari kumukotereza! Aba-Rayon bafashe iya mbere bari kurekura ifaranga mu buryo budasanzwe kugira ngo basinyishe Joachim Ojera uri kubaca iby’umurengera kubera impano ye yabanejeje

Umukinnyi wa mbere mushya waguzwe w’umunyamahanga wagaragaye mu myitozo ya mbere ya Rayon Sports yahise yemeza abari aho bose