Habaye impanuka ikomeye cyane yahitanye umwana w’amazi 19 wari ukiri ku ibere.
Impanuka y’indege mu gihugu cya Brazil yahitanye abantu 12 barimo umwana w’amezi 19.
Iyi ndege yakoze impanuka ku cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira, nyuma gato yo kuva ku kibuga cy’indege cya Rio Branco muri Leta ya Acre, muri Brazil.
Mu bapfuye 12 harimo abapilote babiri hamwe n’abandi bagenzi 10, barimo n’uyu mwana muto.
Yari indege ya Cessna 208 Caravan kandi yakoreshwaga na societe yaho ART Taxi Aereo.
Iyi ndege yagombaga kugwa mu mujyi muto wa Envira muri Leta ya Amazonas mu masaha akuze ariko iza guhanuka mu kirere.
Bamwe mu bagenzi bari bagiye kureba umuganga w’inzobere .
Video ntoya yagiye hanze nyuma y’iyi mpanuka, yerekana ibisigazwa by’iyi ndege biri guhira mu ishyamba.
Umuriro waje kuzima nyuma y’amasaha ane,ubwo abashinzwe kuzimya umuriro bageraga aho impanuka yabereye gusa bahuye n’ibibazo bikomeye.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe kuzimya umuriro, Francisca Fragoso, ngo indege yari yaguye mu gace katoroshye kugeramo mu ishyamba bigora abashinzwe ubutabazi.
Imirambo yari yahiye cyane,byasigiye abahanga umukoro wo kumenya imyirondoro yabo
Icyakora, abayobozi bo mu nzego za leta bashoboye kuvuga amazina y’abapfuye bose uko ari 12.
Umupilote yari Cláudio Atílio Mortari na mugenzi we Kleiton Lima Almeida.
Ana Paula Melo,umubyeyi wapfanye n’umwana we.
Abandi bagenzi ni Antônio Cleudo Epifânio, Edineia de Lima, Jamilo Maciel, José Marcos Epifânio, Alexsander Bezerra, Raimundo Nonato Melo, Antonia Elizangela na Francisco utaramenyekana amazina ye yose.
Leta ya Acre yavuze ko icyateye iyi mpanuka kigikorwaho iperereza.