in

Habaye gutungurana gukomeye mu muziki nyarwanda

Akenshi abantu bakunze gufashwa cyane n’indirimbo kurusha uko bafashwa n’uko umuntu yabaha ubutumwa binyuze mu magambo gusa. Hari indirimbo nyinshi abantu bakunda bitewe n’uko zirimo ubutumwa bwiza Kandi bwubaka.

Hari indirimbo nyinshi zahimbwe muri ibi bihe ariko hari n’izakunzwe cyane kurusha izindi, twabegeranyirije indirimbo 5 zo kuramya no guhimbaza Imana zikunzwe cyane muri iyi minsi.

5. Nubu niho ndi by James na Daniella

Ni indirimbo irimo ubutumwa bwiza buvuga ku kuba igihe cyose umuntu akwiye guhora iruhande rw’Imana ndetse ukanayisaba dore ko yumva abayitegeye amaboko.

4. N’ubwo bitameze neza by Frank

Ni indirimbo yaririmbwe n’umuramyi Frank irimo ubutumwa bwiza bwo kwihanganisha umuntu ufite umutima utentebutse ndetse umwihariko w’iyi ndirimbo ni uko inabyinitse ku bakunda kubyina cyane.

3. Icyambu by Israel Mbonyi

Ni indirimbo ikunzwe hirya no hino mu Rwanda ndetse ikaba ikunzwe gusubirwamo n’abaririmbyi benshi mu nsengero zimwe na zimwe hano mu gihugu ndetse no hakurya y’igihugu cy’u Rwanda.

2. Amandiko y’abera by Izaza

Ni indirimbo ikomeje gukundwa n’abantu b’ingeri zose ndetse haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo dore ko uyu muhanzi akorera umuziki we mu gihugu cya Uganda aho arimo kuba by’igihe gito mbere y’uko yerekeza gutura k’umugabane w’iburayi. Uyu musore Izaza aherutse mu Rwanda aho yari yaje gukora amashusho y’iyi ndirimbo ndetse ahita yongera asubira aho atuye mu gihugu cy’ubugande aho arimo kwitegura kwerekeza I burayi. Ni umusore waje nk’ikivejuru mu muziki nyarwanda kuko mu minsi mike awumazemo, amaze gukora ibitangaza bitandukanye nko guhita ahigika ibindi byamamare mu muziki nyarwanda.

1. Yaratwimanye by Israel Mbonyi

Uyu Israel Mbonyi ejo wasohoye Indi ndirimbo ari kumwe na James na Daniella yitwa yongeye guca akanzu, ni umwe mu bakunzwe cyane dore ko amaze iminsi ari muri Canada aho arimo gukora ibitaramo bitandukanye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yafatiwe ibihano nyuma yo gukoresha urubuga rwerekana filime z’urukozasoni

Umugabo n’umugore we baciye abagore 2 imitwe ba baziza ko ari abirabura