in

Guverinoma yasabwe ko urumogi rwahingwa ku bwinshi kugira ngo abahanzi babone urwo kunywa

Umwe mu byamamare wamenyekanye ku mazi ya Seun Kuti yatangaje ko hari ikibazo cy’ibura ry’urumogi muri Nigeria.

Umunyabigwi Seun Kuti ukomoka mu gihugu cya Nigeria yasabye Guverinoma y’iki gihugu ko yakwemeza igihingwa cy’urumogi nk’uko bahinga ibindi byose kugira ngo abarunywa bajye barubonera igihe uko barushatse cyane cyane abahanzi.

Mu kiganiro yanyujije imbona nkubone kuri Instagram, Seun kuti yagize ati “Nta muntu wanyereka ibimenyetso bya gihanga ko urumogi rutera indwara. Afurika ifite urumogi rwa mbere rw’umwimerere ku isi ariko urwo rumogi twararubuze urwahingwaga muri Obiarukwu, Asaba na Sapele. Twarubuze kuko nta muntu witaye ku buhinzi.”

Akomeza agira ati “Haba hari umuyobozi wigeze akora ubushakashatsi ku rumogi? Yewe no muri Israel aho mwita ubutaka bw’Imana yanyu urumogi ruremewe. Byongeyeho, Israel ni igihugu kibari imbere mu gukora ubushakashatsi ku rumogi.”

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Izina ni irigukujije” Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashyize yemera ko ari ‘Kinyusi Melodie’

Ikipe y’Igihugu y’Abagore n’iy’Abagabo zashyikirijwe Ibendera ry’Igihugu mbere yo kwerekeza mu mikino y’Igikombe cy’Isi – AMAFOTO