in

Gutwara igikombe ntibizababuza gucishamo umweyo: Hamenyekanye ikipe ikomeye y’i Kigali igiye kwirukana abakinnyi 15

Ikipe isanzwe ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda, Police FC igiye gutandukana n’abakinnyi 15 batatanze umusaruro mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

Iyi Kipe iherutse kwegukana igikombe cya EAPCCO gusa ntabwo yabashije kwitwara neza muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy’Amahoro.

Muri aba bakinnyi harimo abazarangiza amasezerano yabo batazongererwa ndetse n’abataratanze umusaruro bazasezererwa bazasimburwa n’abandi 15, nk’uko bitangazwa n’igihe.

Mu basoje amasezerano Bazatandukana na Police FC harimo abanyezamu nka Mvuyekure Emery na Habarurema Gahungu.

Abandi ni nka Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, Twizerimana Martin Fabrice, Sibomana Abouba wari wasinye, Turatsinze John na Moussa Omar.

Police FC kandi irifuza bamwe mu bakinnyi bashobora gusimbura abazasezererwa, mu bo yifuza harimo umunyezamu Cyuzuzo Aimé Gael na myugariro Bugingo Hakim ba Gasogi United.

Abandi yifuza harimo nka Turatsinze Thierry wa Kiyovu Sports, Kwitonda Ali wa AS Kigali, Rushema Chris wa Marines, Rugwiro Kevin myugariro wo hagati wa Bugesera FC.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sport y’abagore yitaweho ihabwa akayabo k’amafaranga menshi cyane

Yolo The Queen ari mu gahinda n’amarira byo gupfusha umubyeyi we