“Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana,29. ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.”(Mariko 3:28-29)
Gutuka Umwuka Wera
Ntabwo gutuka Umwuka Wera ari ugutukana nkuko tuzi abantu basanzwe batukana, ahubwo ni ukumva ijwi rya mwukawera maze ukanga gukurikiza ibyo agutegeka, ukanangira umutima.
Gutuka Umwuka Wera kandi harimo gucyeretsa iby’Imana, kugirwa inama yo kwihana ukanga, ndetse n’ibindi byose bisa nko kutumvira ijwi ry’Imana.
Uko wakirinda gutuka Umwuka Wera
Kwirinda gutuka Umwuka Wera ni uko wumvira umutima nama wawe ndetse ugakurikiza ibyo Imana ishaka ko ukora.