in

Gusubiza ibihe inyuma bigiye kuvugutirwa umuti

Abahanga banyuranye mu bya siyansi bakomeje guhihibikana bashaka uburyo ubwo ari bwo bwose bwafasha abantu gusubira ahahise, muri bo hakabamo umunyabugenge Ron Mallet uvuga ko imyaka y’ubukure yose ayimaze yariyeguriye gukora iyo bwabaga akavumbura icyafasha abantu kujya babasha gusubira inyuma mu gihe uko babyifuje.

Mu nkuru dukesha CNN, uyu mugabo avuga ko yamaze kubona ibikenewe byose birimo amahame yakwifashishwa, uburyo byakorwamo (formule) akabishingiraho yemeza ko hashobora gukorwa imashini ibasha gusubiza ibihe inyuma ku buryo Mallet anizeye ko ibyo amaze iminsi ahihibikanira azabigeraho.

Se wa Mallet yapfuye azize indwara y’umutima ubwo uyu muhungu we yari agifite imyaka 10 bigahita bihindura icyerekezo cy’ubuzima bwe bwose nk’uko abivuga.

Ati “Ku bwanjye, izuba rirasira kuri data ndetse rikamurengeraho, yari izingiro rya byose. No kugeza uyu munsi nyuma y’iyi myaka ishize yose hari ibyo ntariyumvisha nk’ukuri kuri jye.”

Se wa Mallet wari umutekinisiye kuri televiziyo ngo yakundishaga umwana we gusoma ibitabo cyane no kwihata amasomo ashingiye ku bumenyi aho Mallet avuga ko nyuma y’umwaka umwe se apfuye ari bwo yabonye igitabo cyitwa “The Time Machine”.

Avuga ko cyahinduye ubuzima bwe ndetse anashimira imitekerereze y’umwanditsi wacyo, H.G. Wells kuko ngo yamufashije kumva ko ibyo kubura umubyeyi we bitarangiriye aho ahubwo bimeze nk’intangiriro.

Mallet w’imyaka 74 amaze imyaka isaga 60 abuze se, ubu ni umwarimu muri Kaminuza ya Connecticut muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigisha isomo ry’ubugenge ndetse ngo akaba amaze ubuzima bwe bwose muri uyu mwuga acukumbura byinshi ku bijyanye n’isanzure, rukuruzi y’isi n’igihe hamwe n’ibindi byakundaga gukorwaho ubushakashatsi na Albert Einstein ukunze gushyirwa ku ruhembe rw’abahanga isi yigeze kugira.

Nubwo urugendo rwe rukiri rurerure ndetse hakaba n’abahamya ko rutazashoboka, Mallet ngo aracyafite icyizere cyo kuzagera ku nzozi ze zo kubaka imashini izamubashisha kongera gusura ahahise kuko ngo ari ibintu yatekereje mu myaka ya 1950 abantu bataranizera ko ibyo kujya mu isanzure bizashoboka none ubu bakaba baramaze kubigeraho.

Yashimangiye ko kuva yatangira kuvuga ashize amanga ibijyanye n’igitekerezo cye yabonye hari benshi bahuje na we ariko batabyeruraga.

Ati “Abantu baturuka imihanda yose y’isi batangiye kumpamagara tukavugana uburyo bishoboka gusubira inyuma mu gihe, twese dufite ibyo twicuza ku myanzuro twafashe mu hahise cyangwa se dufite abo twakundaga twabuze twifuza kongera kubona.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: Umugabo n’umugore bapfiriye rimwe mu gitanda uruhinja rurarokoka (Inkuru irambuye)

Babo yerekanye umukunzi we (Amafoto)