in

Gusomana biba byiza: Dore ibyiza byo gukundana n’umukobwa/umusore mugufi cyane kuri wowe

Gusomana biba byiza: Dore ibyiza byo gukundana n’umukobwa/umusore mugufi cyane kuri wowe.

Abantu bamwe n’abamwe ntibakunda abasore bagufi cyangwa abakobwa bagufi kubera ko baba batazi neza ibyiza byabo ariko burya benshi mu bakundana nabo bakubwira byinshi byiza kuri bo.

Abakobwa benshi bakunda abasore barebare ariko burya n’abahungu bagufi barakundwa Kandi cyane.

Ibyiza byo gukundana n’umuntu mugufi.

Uba muremure: Hano twavuga ku bakobwa, bakunda gukundana n’abasore bagufi kuko baba bashaka kuba barebare, ibi rero kuri uwo mukobwa ushaka kuba ariwe muremure hagati ye n’umukunzi we bahitamo kwikundira abasore bagufi.

Iyo uri mugufi nawe, muba mureshya: Ikindi kiza cyo kugira umukunzi mugufi nuko iyo uramutse nawe uri mugufi bityo birangira mwese mujyanye mureshya bimwe bakunze kuvuga ngo inkweto yabonye iyayo.

Bicisha bugufi: Aha twavuga ku basore, iyo Umusore mugufi akundana n’umukobwa umusumba akenshi usanga uwo musore aca bugufi kubera Kenshi usanga nta kizere yifitemo kinshi kubera ko aba aziko umusumba ushobora no kumwanga.

Murarambana: Umukobwa ukundana n’umusore mugufi Kenshi iyo bakundanye biraramba ntibapfa gushwana cyane ko Umusore akora byose byatuma umukobwa yishima bityo urukundo rwanyu rugakomeza gukomera.Aba ari beza:

Kenshi cyane ku bakobwa, abasore benshi bakunda umukobwa mugufi kubera usanga abakobwa bagufi Ari neza mbese kumureba bituma wishima cyane ko uba ubona aguteye ibyishimo.Bituma Umusore yumva afite akamaro:

Abasore benshi bakunda umukobwa mugufi kubera ko iyi umukobwa bakundana akeneye gufata ikintu Kiri hejuru cyane yitabaza Umusore bityo bigatuma Umusore yumva Ari ingirakamaro mu buzima bwuwo mukobwa

Gusomana biba byiza: Gusoma umukobwa mugufi, abasore benshi bavuga ko biba Ari byiza ndetse biba biri romantic cyane ko umukobwa bimusaba guhagarara ku Mano naho musore agasa nuwunama.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda ntikica, kagira mubi! Abafana ba Rayon Sports ubwo barebaga umukino wa Al Hilal Benghazi ibamereye nabi bari bamanjiriwe bafite agahinda ku maso yobo – AMAFOTO

Hejuru ntibari bambaye! Ibizungerezi by’i Burundi no mu Rwanda byaserutse mu gitaramo cya The Ben byambaye imyenda ikurura igitsina gabo (AMAFOTO)