in

Gusezererwa mu gikombe cy’isi byarambabaje kuruta gupfusha umuvandimwe, Umukinnyi wa Brasil yarahogoye

Umukinnyi ukomeye wa Brazil na Tottenham witwa Richarlison akomeje gutangaza benshi kubera amagambo yatangaje ku isezererwa rya Brazil mu gikombe cy’isi.

Ukwezi kurenga kurashije ikipe ya Brazil isezerewe na Croatia mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy’isi cyaberaga muri Qatar. Amarira ndetse n’ishavu byari byose ubwo panariti ya nyuma yaterwaga bikarangira Brazil isezerewe. Abakinnyi bakomeye bari muri iyi kipe barimo nka Neymar, Rodrygo na Casemiro.

Usibye kuba baraririye mu kibuga kugeza n’ubu hari abakinnyi bagifite agahinda ndetse bakinicuza cyane, muri abo bakinnyi harimo umukinnyi wa Tottenham witwa Richarlison. Uyu mukinnyi yari ari mu bakinnyi 26 Brazil yari yarajyanye muri Qatar ndetse ni nawe watsinze igitego cy’irushanwa, akaba yaragitsindiye mu matsinda ari bwo imikino igitangira.

Brazil yari yitezwe ko igomba kugera muri 1/2 igacakinarana na Argentine mu mukino w’amateka ariko iba iratunguranye ikuwemo na Croatia muri 1/4 akaba ariyo mpamvu Richarlison agereranya urupfu no kuva mu gikombe cy’isi.

Richarlison ubwo yaganiraga na ESPN akabazwa ku kuba barasezerewe mu gikombe cy’isi yagize ati: “Byarambabaje, ntekereza ko ari bibi kuruta ko umuntu wo mu muryango wanjye yapfa. Byarangoye kubivamo kugeza n’ubu iyo mbonye amashusho ku mbuga nkoranyambaga ndongera nkababara cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo rukomeje kuganza kwa Shaddyboo na Manzi wamutwaye umutima, noneho arabihamije

Uwahoze akorera Bruce Melodie agakorera Diamond, yabonye akandi kazi k’umuhanzi urenze