in

Gusenga cyangwa kuvuga Imana ni icyaha gihanwa n’amategeko, dore bimwe mu bintu bidasanzwe utari wumva ahandi hantu ku isi biba muri Koreya ya ruguru

Gusenga cyangwa kuvuga Imana ni icyaha gihanwa n’amategeko, dore bimwe mu bintu bidasanzwe utari wumva ahandi hantu ku isi biba muri Koreya ya ruguru

Mu Gihugu cya Koreya Ya Ruguru ni hamwe mu hantu haba ibintu byinshi biteye urujijo bitewe n’ubutegetsi bwaho ndetse n’imyemerere, muri ibyo tugiye kurebera hamwe mu bimwe muri ibyo bidasanzwe kurusha ibindi.

1. IYO UMUNTU 1 AKOZE ICYAHA, UMURYANGO WOSE URAHANWA

Muri Koreya ya ruguru iyo wibeshye ugakora icyaha, umuryango wawe wose ndetse nabawukomokaho bahanirwa icyo cyaha,nubwo ntaruhare naruto baba babigizemo.

Nibura hahanwa ibisekuru bita uvuye kuwakoze icyaha, Urugero: Sogokuru na nyogokuru wawe, ababyeyi bawe ndetse n’abana bose bavuka muri uwo muryango baryozwa icyaha umuntu umwe gusa yakoze.

2. HARI INYOGOSHO ZEMEWE KU GITSINAGABO CG IGITSINA GOSE

Umunyakoreya ya rugu yemerewe guhitamo bumwe mu bwoko yiyogosheshamo bungana na 18 ku bagabo ndetse na 15 ku bagore. Ubwo bwoko bw’inyogosho nibwo bwemewe gusa muri iki gihugu. Abasore ntibemerewe kugira umusatsi urenze 5cm naho abagabo bakuru ntibemerewe kurenza 6.9cm

Igitsinagore kitarashyingirwa gitegetswe kugira umusatsi mugufi kandi nticyemerewe kwambara amakoboyi.

3. Nta MANA IHABA

Koreya ya ruguru ni igihugu kitemera Imana ndetse niyibishamikiyeho. Ntarusengero narumwe ruhaba. Gusenga cg kuvuga Imana muri iki gihugu ni icyaha. Gutunga Bibiliya, kureba Film zo muri Koreya ya Majyepfo cg kureba Film z’urukozasoni ni icyaha gihanisha igihano cy’urupfu. Hari umugore wigeze gufatanwa bibiliya arafungwa ndetse aranicwa.

4.IKIRANGAMINSI(Calendar)

Muri Koreya ya Ruguru ubu bari mu mwaka 113 ntago ari muri 2023. Ikirangaminsi cyabo gishingiye ku ivuga ry’umuyobozi wabo wapfuye Kim II Sung not ari Yesu.

5. GUTUNGA IMODOKA

Abasirikare cg abakozi ba leta nibo bonyine bemerewe gutunga imodoka muri iki gihugu. Abasigaye bose bakoresha imodoka rusanga zitwara abagenzi, urugero: bus..

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikomeje kwikoreza amaboko abafana bayo: Gasogi United kubona amanota 3 ni nk’inzozi

Abagize itsinda rya Kigali Boss Babes bakoze igikorwa cy’urukundo mu gace karimo abagizweho ingaruka n’ibiza