in

Guseka ntibyari byemewe! Umutoza Zelfani wirukanwe yari yariyamye abakinnyi ba Rayon Sports ko nta muntu ashaka umusekera

Tariki 7 Ukwakira 2023 ni bwo igisa n’icyari kibyimbye muri Rayon Sports cyaturitse. Uwo munsi ni bwo Ubuyobozi bwa Gikundiro bwemeranyijwe n’Umutoza Yamen Zelfani gutandukana mu mahoro nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa Kane w’ikirarane cya Shampiyona.

Kugenda kwa Zelfani kwari ikibazo cy’igihe gusa kuko hari ibimenyetso birenga kimwe byerekanaga ko ibihe bye muri Rayon Sports bigana ku musozo.

Yamen yari umutoza wari ufite amabwiriza akakaye ku bakinnyi haba mu myitozo ndetse no mu rwambariro ku buryo byageze aho na bo bamwinuba cyane.

Nk’uko bitangazwa na Igihe yamenye bimwe mu byaberaga imbere mu ikipe byatumye hatutumba umwuka mubi hagati ya Zelfani n’abakinnyi yatozaga.

Ingero za hafi ni uko nko guseka mu myitozo bitari byemewe kuko hari n’ababiziraga.

Nka Rudasingwa Prince ari mu basibye imyitozo mbere yo guhura na Gorilla FC azize guseka mu myitozo, ‘ahari yakekaga ko ari we [Zelfani] bari guseka.’

Luvumbu Héritier, Mitima Isaac, Rudasingwa Prince, Iraguha Hadji, Kamanugire Roger, Hategekimana Bonheur, Moussa Aruna Madjaliwa ni bamwe mu bakinnyi bagiye basohorwa mu myitozo kubera impamvu zidafututse bagasabwa kwicara ku ngazi zo ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove.

Ubwo haburaga iminsi itatu ngo bakirwe na Marines FC, Zelfani yazamuye ku ngazi abakinnyi babiri Kanamugire Roger na Iraguha Hadji basiba imyitozo y’uwo munsi. Aba bagize umujinya bakomereza mu rwambariro baritunganya bahindura imyenda bicara ku ibaraza ry’akabari ka SKOL bari kuri telefoni zabo ngendanwa banakurikira bagenzi babo mu myitozo kugeza irangiye.

Iyo Zelfani yajyaga gupanga abakinnyi 18, yakuragamo 11 ari bwitabaze ku mukino, yarebaga ku bakoze imyitozo yose nk’imwe mu mpamvu hari abakinnyi batabanzagamo nyamara bazize impamvu nk’izi zidasobanutse.

Si abakinnyi gusa kuko n’abatoza bamwungirije batacanaga uwaka, bamutinyaga ku buryo byari bigeze igihe ko nta wari ukimuvugisha.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Huye! Umukozi wo mu rugo w’umukobwa yasambanyije umwana w’umuhungu yareraga ku izuba rya saa munani

Rutahizamu Héritier Luvumbu Nziga yaje kwihera ijisho uburyo bagenzi be bakinana muri Rayon Sports bari gucakirana na Etoile de l’Est – AMAFOTO