in

“Gusambana biri mu bintu biryoha mwa bantu mwe” Dj Brianne yavuze ku muntu wamusambanyije. Video

Umukobwa uvangavanga umuziki hano mu Rwanda, Dj Brianne umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibiganiro agenda akora kuri Youtube bisekeje, yari amaze iminsi mu mujyi wa Dubai aho yari yari yitabiriye imurikagurishwa ryabereye muri uwo mujyi.

Nyuma yuko agarutse mu Rwanda yahitiye kuri Youtube maze arahatwika avuga uburyo yasambanye bikamubabaza ndetse agasaba Imana imbabazi. Brianne kandi yagarutse ku buryo gusambana biryoha bityo kubyihanganira ari bimwe mubyafasha umuntu guca mu nzira ifunganye ijya mu Ijuru.

Nkuko yabitangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Murungi Sabin, Dj Brianne yagize ati “Buriya nigeze gusambanaho..ndicuza, buriya iyo wakoze icyaha uricuza. Narasambanye ndanabyumva ko nsambanye pe, ndanababara mbura amahoro, bukeye uwo twasambanye ashaka ko tuguma gusambana ndabyanga”

Brianne kandi yanaharutse kuburyo gusambana biryoha. Yagize ati “Gusambana biri mu bintu biryoha mwa bantu mwe, Ego Mana yange, mu rusengero umu pasiteri yarabajije ati ni ikihe kintu kiryoha mu buzima, abakristu bati ni ibirayi, ifiriti. Umusaza rukukuri wasambanye ivumbi rikamutumikiraho aravuga ati reka mbabwize ukuri, kurongora no kurongorwa biraryoha, Pasiteri nawe ati aho hantu”

Reba amashusho urebe ibyo Dj Brianne yatangaje hano hasi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari na wa musore barimo gutwika ku mbuga nkoranyambaga ibyabo babishyize ku rundi rwego(AMAFOTO)

Rwanda: Umunyeshuri muri kaminuza yasanzwe yapfiriye mu mugozi amanitse