Abasore batatu aribo Ntahontamusanga Promesse
Izere Didier Christian na Rwabukwisi Kevin batangije company yitwa Buomo Group Ltd akaba ari company ikora ibijyanye n’ubwubatsi (construction).
Umwe muri aba basore twaganiriye yatubwiye ko we na bagenzi be bakorana bagize igitekerezo cyo kuba bakura amaboko mu mufuka bakikorera ubwo bari muri Guma mu rugo yo muri Mata 2020. Yongeyeho ko igishoro batangije bakishatsemo nk’uko urubyiruko ruhora rubitozwa ko Intore itaganya ahubwo yishakira ibisubizo. Uko kwishakira ibisubizo byaguriye imikorere uru rubyiruko kuko kuri ubu buri wese yaritinyutse abasha kwagura imikorere ye ku giti cye akora ibindi bikorwa ku ruhande gusa bishamikiye kuri Buomo Ltd.
Muri Buomo Group Ltd bibanda cyane mu gukora concrete materials nk’amapavers ndetse n’ama block.
Kuri ubu Buomo Ltd imaze gukora kuri projets zitandukanye arizo RNRA, ISAR Huye na project ya WAP