Hashyizweho Guma mu rugo kubera impamvu y’ikintu gikomeye cyari cyiri gutwara ubuzima bw’abantu.
Nyuma y’ubwicanyi bumaze iminsi bukorwa, buyobozi bw’Intara ya Kwango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwategetse ko abaturage bose bagomba kuba bari mu ngo zabo.
Aba baturage bategetswe kuguma mu ngo zabo hagati ya saa 20h00 na 6h00 za mugitondo.
Kubera ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera, ubuyobozi bwatangaje ko nibura abantu 11 ari bo hahitanywe n‘ubugizi bwa nabi mu Burengerazuba bw’iki gihugu.
Ubu bwicanyi bugirwamo uruhare n’imitwe y’itwaje intwaro y’abo mu bwoko bw’Aba-Yaka.
Umuvugizi w’Intara ya Kwango ubu bugizi bwa nabi bwabereyemo, Adélard Nkis, yabwiye AFP ko ibyo bikorwa byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi 2023, aho abagabo bo mu gace ka Mobondo bagabye ibitero ku ka Batshongo, maze abasirikare babiri, umupolisi n’abasivili babiri bahita bagwa muri ibyo bikorwa.