Abakora umwuga wo kwicuruza mu karere ka Muhanga baravuga ko bamwe mu bagabo babagana batagikozwa agakingirizo ngo kuko bituma bumva batazi ibyo batimo.
Aba bagore batangaje ibi mu nama yabahuje n’abakora ubukangurambaga bwo kwirinda SIDA.
Aba bagore bavuga ko kenshi abagabo babagana baba bashaka no kongera amafaranga ariko bagakorera aho kuko ngo nibwo umuntu yumva ko umubiri ushimishijwe nkuko babyifuza.
Bavuga ko kandi akenshi iyo umuntu yifuza gukorera aho, babanza kumuganiriza bakamubwira ibibi byo kudakoresha agakingirizo , ndetse n’ibyiza byako.
Inzego zitandukanye nazo zikora ubukangurambaga ku kwirinda virus itera SIDA , buburiraa abantu ko igihe kwifata bibananiye bakwiye kumva ko agakingirizo ari ingenzi, ati kuko kwirinda biruta kwivuza, kandi ngo SIDA ntipimishwa ijijo.