“Gukinira ku idarapo ry’igihugu bimaze kuba akamenyero, ntagisekeje cyangwa igishimishije kibirimo” Abanyarwanda bariye karungu nyuma y’uburyo idarapo ry’igihugu rikomeje kumenyerwa
Nyuma yuko kumbuga nkoranya mbaga hakomeje gucicikana amashusho agiye atandukanye y’abantu bajya gusezerana mu murenge ubundi bagakora ibyo bishakiye bari kurahira, abantu bakomeje kubyinubira.
Amajwi yabaye menshi ku mbuga nkoranyambaga yamagana ibi bintu byo gukora ibyo wishakiye igihe ufashe idarapo ry’igihugu urimo urahira.
Ati ” Ibi wabikora mu rusengero, wabikora mu kazi, wabikora n’ahandi ariko kubikora ufashe idarapo ry’igihugu ni amahano, ndetse nta gishimishije kirimo nta n’igisekeje kirimo, bigomba guhinduka”.