Gsb-kiloz, umuhanzi ukizamuka ukorera umuziki mu mujyi wa Kigali, amaze kwamamara kubera indirimbo ye nshya yise “Giti mujisho” afatanyije na Gisa Cyinganzo. Intego ye nyamukuru ni uguhwitura abantu birara, bakumva ko aho bageze batasubira inyuma, ndetse no gushishikariza urubyiruko kwirinda amashyari.
Giti mujisho yatangaje ko yahisemo gukorana na Gisa Cyinganzo kubera ubuhanga afite mu kuririmba chorus zo muri Rap, ndetse no kuba ari inshuti ye magara. “Gisa ni umuhanga kandi afite impano idasanzwe mu kuririmba chorus za Rap. Gukorana nawe byatumye indirimbo yacu ‘Gsb-kiloz’ igira umwihariko n’ubutumwa bukomeye,”.
Mu ndirimbo “Giti mujisho,” Gsb-kiloz arashishikariza urubyiruko kwirinda amashyari no gukunda amahoro. “Ikibazo cy’amashyari ni kimwe mu bidindiza iterambere ry’urubyiruko. Bityo, nashakaga gukangurira abantu kumva ko buri wese afite urugendo rwe kandi ko tugomba gufashanya aho guhangana,”
Gsb-kiloz na Gisa Cyinganzo bakoze indirimbo nziza ifite ubutumwa bwubaka ndetse bagashishikariza abandi bahanzi gukora indirimbo zifite intego yo guhindura imibereho ya benshi.
Nyura hano urebe indirimbo Gsb-kiloz na Gisa Cyinganzo bise Giti Mujisho