in

Grand P arimo kuririra mu myotsi nyuma y’aho wa mukobwa w’ikizungerezi atangiye kuryamana n’abandi bagabo

Umuhanzi ukomoka muri Gineya witwa Grand P yohereje umuburo ukomeye kuri mugenzi we wo muri Congo, Roga Roga, kubera gukekwaho kumutwarira umugore, ibintu bikomeje kumurakaza cyane.

Grand P wagaragaye cyane hamwe n’uyu mugore wo muri Cote d’Ivoire uzwi cyane ku izina rya Eduxio Yao, nubwo atabishyize ku mugaragaro, bivugwa ko bombi bakundana kandi biteguye gushinga urugo.

Ku rubuga rwe rwa Facebook, Grand P yashyize ahagaragara ifoto y’umugore we bivugwa ko yari arimo yishimana hamwe n’icyamamare cyo muri Congo, ibi byari ukugaragaza ko bombi ari abakunzi bashya. Grand P azwiho gushyamirana n’umukunzi we umurusha ubunini cyane bitewe n’ubuhemu bwo kumuca inyuma, umubano wabo wagiye uzamo agatotsi ariko ibi ntibyabatandukanije kumugaragaro, ndetse no mu minsi ishize batangaje ko biyunze nyuma yaho uyu mukobwa nabwo yari yavuzweho kuryamana n’abandi bagabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Match day live: AS Kigali vs Rayon Sport

Umukobwa muto yakoze abantu ku mutima nyuma yo kurongorwa n’umugabo w’imyaka 45 ufite ubumuga bukomeye.