Umujyi wa Kigali ni umwe muri itanu yo mu bihugu bya Afurika yatoranyijwe mu ishobora kwakira ibirori bya Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy bisanzwe bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mishinga ya Recording Academy ijyanye no kwagura ibi bihembo byubashywe ku Isi bikagezwa ku mugabane wa Afurika.
Urubuga rwa Africa Intelligence dukesha iyi nkuru ruherutse gutangaza ko Afurika igiye kuzajya yakira ibirori bya Grammy binyuze mu mushinga uzatangira hagati ya 2025 na 2026.
Muri Afurika hatoranyijwe imijyi itanu ishobora kwakira ibi birori. Kigali, Johannesburg, Nairobi, Lagos na Abidjan ni yo igomba kurebwamo umwe.
Inkuru y’iki kinyamakuru ivuga ko Abidjan yatoranyijwe nk’umujyi uzaba urimo icyicaro cya Grammy ku bahanzi b’abanyafurika babarizwa mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Kugeza ubu nta makuru arambuye ajyanye n’uyu mushinga arashyirwa ahagaragara, gusa mu mpera za 2022 Umuyobozi Mukuru wa Grammy Awards, Harvey Mason Jr, yari i Kigali aho yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya GUBA (Grow, Unite, Build Africa) byari bitanzwe ku nshuro ya 13.
Muri Nzeri 2022 Mbabazi Rosemary wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yagiranye ibiganiro na Harvey Mason, Jr, bigamije ubufatanye mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ni ibiganiro byaje nyuma y’uko uyu mugabo aganiriye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Ibihembo bya Grammy bitangirwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bifatwa nk’ibihembo by’icyubahiro kandi bikomeye mu bikorwa bya muzika ku Isi yose