in

Graham Potter utoza Chelsea yatangaje ko icyizere cy’ubuzima bwe n’umuryango we kiri kugenda kigabanuka

Potter uvuga ko icyizere cy'ubuzima bwe n'umuryango we biri gukendera bitewe n'ubutumwa abafana bamwoherereza

Graham Potter , umwongereza w’imyaka 47 y’amavuko akaba n’umutoza wa Chelsea yatangaje ko icyizere cy’ubuzima bwe n’umuryango we kigenda gikendera kubera amagambo y’abafana ba Chelsea.

Mu kiganiro Potter yagiranye n’itangazamakuru kibazinziriza umukino ikipe ye ifitanye na Tottenham Hotspur kuri uyu wa Gatandatu. Potter yavuze ko akomeje kwakira ubutumwa bumutera ubwoba we n’umuryango we.

Graham Potter waguriwe abakinnyi umurundo ariko umusaruro ukaba warabuze

Graham Potter wahawe Akazi ko gutoza ikipe ya Chelsea avuye muri Brighton, nyuma akagirirwa icyizere akaza gutoza Chelsea asimbuye Thomas Tuchel wari umaze kwirukanwa.
Potter umusaruro we muri Chelsea wakomeje kuba mucye cyane kuko byibuze imikino 25 amaze gutoza yatsinze imikino icyenda gusa. Umusaruro mubi muri Chelsea wakomeje kwiganza kuva aho igikombe cy’Isi kirangiriye kuko ubu imaze gutsinda imikino ibiri gusa mu mikino 14.
Potter uvuga ko icyizere cy’ubuzima bwe n’umuryango we biri gukendera bitewe n’ubutumwa abafana bamwoherereza

Ibi bikomeje kubabaza abafana ba Chelsea ari nabyo bituma bamwandikira ubutumwa bamubwira ko yagapfuye we n’umuryango we.
Graham Potter yagize ati ” Nakiriye ubutumwa butari bwiza kuri emails, ko abafana bifuza ko pfa n’umuryango wange.”

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo vs Irari: dore ikizakubwira ko ukunda umuntu – inama y’umunsi

N’uburakari bwinshi Phil peter avuze ku kibazo cy’abantu bihaye abahanzi b’abanyamakuru