in

Gisupusupu yongeye kugaruka mu gakino ahatwika hagakongoka

Nsengiyumva François wamamaye nka Gisupusupu yagarukanye imbaraga mu muziki aho yasohoye indirimbo yise ‘Turi mu Munyenga’.

Ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022, ahoyumvikana aririmba amagambo ajyanye no kwishima

Muri iyi ndirimbo Gisupusupu avuga ko yagarutse mu gakino aho abiririmba mu ndirimbo ati: “hejuru cyane Gisupusupu naje ngo tuhatwike kugeza hakongotse.”

Si ibyo gusa uyu muhanzi yaririmbye dore ko yanakomoje ku cyaha yashinjwaga cyo gusambanya umwana utari wageza imyaka y’ubukure.

Ati: “njye nkanda amazi ntabwo niyoberanya, umwana iyo mubonye ndaprofita (ndafatirana), ariko utunyogwe two kirazira kuko nzi ko RIB tutakiranuka, tujye turya akagabuye tutishinga ubushyuhe.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive: Umuhanzi Afrique yakiriye itsinda rya bakobwa babiri baherutse gukorana indirimbo (Amafoto)

Kate Bashabe yagaragaye mu myambaro miremire igera ku birenge bikora benshi ku mutima (Amafoto)