Mu mwaka washize nibwo hafunguwe ahazwi nko ku Gisimenti aho bafungaga imihanda imwe n’imwe maze abantu bagatera intebe muri iyo mihanda bifatira kamwe.
Gisimenti yatwitse icyaduka kuko umusirimu utarasohokeraga aho ntiyabarwaga nk’umusirimu kuko haraharawe cyane.
Iyo watembereraga muri iyo mihanda mu mpera z’icyumweru wabonaga urujya n’uruza rw’abantu bitandukanye no muri iyi minsi abantu baba bariyo aba ari mbarwa.
Amakuru agera kuri Yegob.rw ni uko utubari icumi two mu Gisimenti tumaze gufunga imiryango mu gihe udufunguye natwa turi mu marembera.
Hari kwibazwa icyabaye cyikayobekana kugira ngo Gisimenti iyonge bene aka kageni.