in

Gisagara:Umusore yagerageje gufata umugore wabandi ku ngufu amunaniye amutera icyuma mu mutwe

Umusore yagerageje gufata umugore wabandi ku ngufu uwo mugore amunaniye amutera icyuma mu mutwe.

Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save umugore wari agiye gufatwa ku ngufu numusore amusanze mu bwiherero ya byanze amutera icyuma cyo mu gahanga.

Aba bombi ubwo basangiraga inzoga z’inkorano zizwi nka ”bushido” zo muri uyu murenge wa save.

Ngo nibwo uyu mugore yashatse kwihagarika niko kwerekeza mu bwiherero, akiri mu bwiherero nibwo uyu musore yaje ashaka kumufata ku ngufu.

Nkuko umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru yakomeje abitangarizwa byavuzwe ko mu kwanga ko bakorana imibonano mpuzabitsina uyu musore yahise amutera icyuma cyo mu gahanga.

Ariko ibi ntibivugwaho rumwe n’abaturage kuko bakomeza bashimangira y’uko uyu mugore uvuga ko yaragiye gufatwa ku ngufu asanzwe akora umwuga w’uburaya.

Muri aka Karere ka Gisagara hakunza kumvikana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bivugwa ko biterwa n’inzoga z’inkorano nyinshi ziba muri aka karere.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Isi irashaje: umwarimu yaguwe gitumo amaze ibyumweru bibiri asambanya umwana yigisha

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe kuri Radio 10 yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi mukuru