Mu karere ka Gisagara haravugwa inkuru y’umukobwa ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu aho yavuze ko yabitewe nubushake bwinshi yari afite.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, yavuze ko yabitewe no kuba yarabishakaga cyane.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyakozwe n’uyu mukobwa, cyabaye tariki 18 Kanama 2022.
Buvuga ko uyu mukobwa yahamagaye umwana w’umuhungu w’imyaka 10 ubwo yari avuye kuvoma, akamusanga iwabo akamujyana mu cyumba cye, ubundi akamusambanya.
Mu ibazwa ry’uyu mukobwa, yemeye ko yasambanyije uyu mwana wo mu baturanyi usanzwe aba kwa Nyirakuru, ariko ko yabitewe no kuba yari afite ubushake bwinshi.