Clement wa Knowless n’umuhanzi we Nel Ngabo berekeje hanze y’u Rwanda mu kazi (Amafoto)

Umuhanzi Rwangabo Nelson uzwi mu muziki nka Nel Ngabo, yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Canada aho agiye gukorera igitaramo mbaturamugabo.

Yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022.

Nel Ngabo ntabwo yahagurutse wenyine ahubwo yari ari kumwe na Ishimwe Karake Clement washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, ari nayo uyu muhanzi abarizwamo.

Amafoto: