Abaturage bo mu karere ka Gisagara baratabaza ubuyobozi nyuma y’iyangirika rikomeye ry’umuhanda uhuza ibice bitandukanye by’aka karere n’aka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni umuhanda uturuka mu Murenge wa Mamba ukanyura mu yindi Mirenge nk’uwa Musha na Save muri Gisagara ukagera mu Karere ka Huye.
Uyu muhanda kandi niwo unyuramo imodoka nini z’amakamyo ajya ku ruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri.
Abaturage bavuga ko wangiritse kuko mbere wari utsindagiye nyuma imvura ikaza kubisenya kuri ubu ukaba waracitsemo ibinogo.