in

Gisagara: impanuka ikomeye ihitanye abaganga babiri.

Impanuka ikomeye Imodoka yari itwaye abantu batanu bari mu gikorwa cyo gucyeba [ibizwi nko gusiramura] cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yokoreye impanuka mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ihitana abaganga babiri.

Iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Prado ifite Plaque ya RAB 393 M yabereye mu Kagari ka Sabusaro muri uyu Murenge wa Kansi kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, nkuko Radio Tv 10 yabitangaje.

Imodoka yakoze impanuka, yari itwaye abantu batanu bari mu gikorwa cyo gucyeba [Gusiramura] bivugwa ko yataye umuhanda bitewe n’ubunyereri ikagwa mu manga.

Mu bantu batanu bari muri iyi modoka, hahise hitaba Imana babiri ari bo Nyirahabimana Jaqueline wari umuforomo ku kigo Nderabuzima cya Nyarusizi na Kigeme muri Nyamagabe na Mery Uwanyagasani wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Iyi mpanuka kandi yakomerekeyemo Niyigena Victor wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, Byiringiro Claude wari utwaye iyi modoka na Bugabo Vivens wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza.

Nubwo hari abatangaza ko iyi mpanuka yatewe n’Ubunyereri bw’umuhanda, Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko uyu muhanda umeze neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
vava
vava
3 years ago

Imana ibakire nta kundi bagiye bari mu kazi kandi Imana ishima

Abageni bakoreye ukwezi kwa buki mu muhanda w’ibyondo baciye ibintu(AMAFOTO)

Haravugwa urunurunu hagati y’abakinnyi ba Rayon Sport Fc