in

Gira so yiturwa indi! Umukobwa yateye indobo umusore ni uko maze nyamusore ahita ajya gupakira inzu yari yarubakiye iyo nkumi

Gira so yiturwa indi! Umukobwa yateye indobo umusore ni uko maze nyamusore ahita ajya gupakira inzu yari yarubakiye iyo nkumi.

Uyu mukobwa w’umunya Nigeria witwa Amaka Doris yavuze inkuru y’ukuntu umuhungu bakundanaga yasubiranye iduka yari yaramwubakiye ariko bamara gutandukana agahita asubirana ibintu byose nta na kimwe gisigaye.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga zitandukanye agaragaza ikamyo nini yikoreye aga kontineri bagasubiranyeyo, mu gihe umukobwa nawe asigara yifasha ku munwa yatangaye. Uyu mukobwa avuga ko atakekaga ko uwo muhungu atari gukora ibintu nkibyo kabone nubwo bari bamaze gutandukana, ntabwo yari aziko agira umujinya ungana gutyo, icyakora nanone ashimangira ko ntakundi byagenda kuko adashobora gusubirana nawe.

Umukobwa ati: “kuko namubwiye ko tutakiri kumwe, uyu muhungu twakundanaga yahise agenda igitaraganya aterura kontineri yari irimo iduka ahita ayipakira imodoka arayijyana nibyari birimo byose. Yitwa Vene, ubwo twakundanaga ibintu byari neza cyane, yamfunguriye iduka kugira ngo arebe ko haricyo nange nakwigezaho”

 

“gusa nyuma yuko dutandukanye, yahise akodesha ikamyo nini aterura rya duka ararisubirana ariko nyine ubwo ntakundi kuko ntacyo nakora” icyakora bamwe mu babonye iyo nkuru ye, bamuhaye urwamenyo bamubwira ko kuba ariwe wafashe umwanzuro wo gutandukana n’umuhungu ntanicyo yakabaye akiri kubaza kuko umuhungu yari afite uburenganzira bwo gusubirana ibye”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports ntashaka gukora ikosa na rimwe! Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga Marine FC ishobora guhura n’ibibazo itigeze ibona

Batangiye kubakoramo umwe ku wundi! Wa mukobwa wabiciye bigacika mu mavubi yamaze kwerekeza mu ikipe ikomeye cyane muri Africa yose