in

Gikundiro ntizamuva ku mutima! Rutahizamu Leander Onana yanditse ubutumwa bugaragaza imbamutima ze mu gihe yabanye n’abafana ba Rayon Sports ndetse hari n’abo yasabye imbabazi

Rutahizamu Leander Onana wakiniraga Rayon Sports akaza kugurwa na Simba Sc yo muri Tanzania, yafashe umwanya ashimira iyi kipe yatumye amenyekana nk’umukinnyi w’igitangaza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Onana yasangije abamukurikira ubutumwa busezera abakunzi ba Rayon Sports asize ahesheje igikombe cy’Amahoro.

Mu butumwa burebure, Onana yagize ati “Nshuti mukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuri njye birankomereye cyane kuvuga aya magambo akurikira, arimo gusezera ahantu / igihugu mbona ko ari urugo rwanjye rwa kabiri, nabayeho neza mu Rwanda, nshaka inshuti, nshaka abavandimwe bashya na bashiki bacu ndabashimira. Mwese buri gihe mumpora mu ntekerezo.

Ku ikipe yanjye Rayon Sports (Gikundiro) sinshobora kubona amagambo ahagije yo kugushimira cyane numutima wanjye, kuba waranyizeye, ukampa amahirwe yo kwerekana impano yanjye ku Isi, muri iyi nyandiko ndashimira komite ya Rayon Sports iyobowe Perezida Jean Fidele.

Kubutoza, abakozi twakoranye buri munsi kugirango mvemo umukinnyi mwiza, ndabashimiye. Bagenzi banjye ndabakunda mwese, kandi mwarakoze.

Ndashimira by’umwihariko abakunzi ba Rayonsports muri beza mu bihe byose kandi mufite umwanya wihariye mu mutima wanjye.

Ubwanyuma nkabandi bose hari uwo nshobora kuba narababaje mu gihe namazeho, kubera akazi cyangwa ikindi kintu cyose, nyamuneka wemere imbabazi zanjye. Mbifurije ibyiza byose.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ngoma: Abagabo barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo bavumbuye uburyo bushya bwokwirwanirira ntibazongere gukubitwa nk’izakabwana

‘Aho yinjiye ntijya ihibagirwa’ Diamond Platnumz yabonye ibyo Shakib ahora akorera Zari Boss Lady wahoze ari umugore we yiyemeza gukora ibintu bidasanzwe ngo amusubirane (VIDEWO)