Mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru haravugwa inkuru y’umusore witwa Ndacyayisenga w’imyaka 22 uzwi ku izina rya Cyabakobwa nyuma y’uko asambanyije ku ngufu umusore mugenzi we yigize umukobwa akamukometsa ubugabo bwe.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 03 Mutarama 2022, mu masaha ya Saa mbili z’ijoro bibera mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi.
Umwe mu baturage yavuze ko aya mahano koko yabaye kuri uyu musore uzwi ku izina rya Cyabakobwa wigabije abantu benshi yigira umukobwa akabahamagara mu ijwi rya gikobwa agamije kubambura utwabo ubundi agahita abasaba ko bamutinga ku ngufu arinabyo byabaye.Ati: “Uwo muhungu ubusanzwe tumwita Cyabakobwa yahamagaye umwana w’umuhungu wo mu kagari ka Nganji aza azi ko aje kureba umukobwa kuko uyu musore nubundi asanzwe yiyoberanya kubera ko mu gihe cyashize nabwo yigeze guhamagarwa ku murenge birangira afashwe arafungwa kuri RIB station ya Rutare kubera kubeshya abantu’’.
Yigize umukobwa noneho ubwo uwo muhungu yaraje ibyakurikiye nyuma nanjye simbizi gusa amakuru turimo gufata nayongayo ubwo nyine yahise amusambanya, umuhungu asambana n’undi muhungu”.
Gitifu w’Akagali ka Rebero byabereyemo, Karangwa Jack, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yemeje iby’iyi nkuru.
Gitifu yakomeje avuga ko uyu musore yahise atabwa muri yombi Aho afungiye kuri RIB Station ya Rutare mu gihe uwo watinganyijwe we yahise ajyanywa ku kigo nderabuzima naho avanwayo ajyanwa kubitaro bikuru bya Byumba.