in

Gicumbi; umugabo yishe undi mugabo amutsinze ku mugore we

Umugabo NTABANGANYIMANA Valens w’imyaka 26 arakekwaho kwica mugenzi we Uwitonze Jean De Dieu w’imyaka 36 amuziza ko amusanze asambanya umugore we.

Ibi byabereye mu mudugudu wa kinyinya akagali ka karambo Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuwa 3 Kanama 2022.

uyu mugabo akurikiranweho kuba yarakubise mugenzi we ikibando cyo mu mutwe hanyuma aravirirana bamujyana kwa muganga hanyuma kubwamahirwe make biza kurangira yitabye Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yemeje aya makuru Ati “Yamwishe, yamukubise nka saa tatu z’ijoro bamujyana kwa muganga, bamugejeje ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga nka saa tanu ariko yagezeyo umwuka wamushizemo. Amakuru difite ni uko bapfuye ubusambanyi, yamusambanyirije umugore undi aje amukubita ikibando aramwica”.

Abantu muri iyi minsi barimo bararangwa n’ubusambanyi kandi kwihanira bikomeje gufata indi ntera mu bantu.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: imijyi muri Afurika wumvisha amatwi ariko guturamo bikaba bisaba igishoro gifatika

Umugabo yatunguwe n’ubutumwa uwari umugore we yamwandikiye nyuma y’umwaka batandukanye