Umusore w’imyaka 29 ukinira ikipe ya FC Barcelona,Gerard Pique umaze imyaka itari mike akundana n’umuhanzi w’icyamamare Shakira bafitanye n’abana 2 yaje kwivugira uburyo yakoresheje ngo yigarurire umutima w’uyu muhanzikazi wifuzwa n’abagabo benshi.
Gerard Pique yemera ko bahuye bwa mbere mu gutunganya amashusho ya waka waka indirimo Shakira yaririmbiye igikombe cy’Isi cya 2014 hakagaragaramo abakinnyi ba ruhago benshi harimo na Pique.Uyu mukinnyi wa Barca ngo yaje kumwaka nimero ze za telefone nuko aza kumwandikira amubaza uko ikirere kimeze muri Afurika y’epfo kubera ikipe y’igihugu ya Espanyi yahageze nyuma.
Pique akomeza avuga ko yari yiteze ko aza kumubwira ngo hameze neza cyangwa nabi muri message itari ndende,ariko si uko uyu muhanzikazi yabigenje kubera yamusubije message ndende amusobanurira ibintu byinshi cyane ariko Pique yatunguwe agakomerezaho kugeza ubwo bagiranye abana babiri.