Georgina Rodriguez umufasha wa kizigenza Cristiano Ronaldo yasabye umutoza wa Portugal guha agahenge umugabo we ndetse akajya amuha umwanya wo kubanza mu kibuga.
Ku mukino wa 1/8 mu gikombe cy’isi Portugal yanyagiyemo Switzerland Ibitego 6 kuri kimwe, kizigenza Cristiano Ronaldo ntiyigrzs abanza mu kibuga kuko Fernando Santos utoza Portugal yari yahisemo kubanza mu kibuga Gonçalo Ramos waje no gutsinda Ibitego bitatu mu mukino.
Nyuma y’uko Ronaldo yicaye iminota irenga 70 kuko yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 73, isi ya ruhago yarahungabanye ndetse buri wese agira icyo abitangazaho.
Uwari utahiwe ni Georgina umufasha wa Ronaldo maze nawe ajya ku rukuta rwe rwa Instagram arandika ati
” Mwakoze cyane Portugal”
” Ubwo abakinnyi 11 baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu amaso yose yari kuri wowe”.
Mbega ikimwaro n’agahinda kutabasha kuryoherwa no kureba umukinnyi wa mbere ku isi akina iminota 90, abafana ntago bigeze bahagarika gusaba ko wajyamo no ku kuririmba.”
Madamu Ronaldo yashoje ubutumwa bwe asaba ko Fernando Santos utoza Portugal yazaganira na Ronaldo ibibazo bigakemuka abafana bakazongera kuryoherwa no kureba Ronaldo.
Ikipe y’igihugu ya Portugal izacakirana na Morocco mu mukino wa 1/4 mu gikombe cy’isi uzakinwa ku wa gatandatu.