Nyuma yo gufasha Kiyovu Sports kwirinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri, Ndorimana François Régis uzwi nka “General” yatangaje ko agiye kugabanya uruhare rwe mu mikorere y’iyi kipe, kuko intego yamuteye kugaruka yayigezeho. Ni icyemezo yafashe nyuma y’intsinzi ya 1-0 ikipe y’Urucaca yabonye kuri AS Kigali ku munsi wa 27 wa shampiyona, bigatuma igira amanota 34 igakomera ku mwanya wa 8.
Ndorimana yavuze ko yaje ari ukugira ngo afashe ikipe mu bihe bikomeye, akayishyiramo imbaraga n’ubushobozi byatumye itangira gutsinda. Yagize ati: “Nawe urabyumva, icyanzanye kirangiye. Naje kugira ngo ikipe igume mu cyiciro cya mbere, ubu ndumva ntakiri ngombwa mu buzima bwa buri munsi bw’iyo kipe.”
Nubwo agiye guhagarika uburyo yari asanzwe ayifashamo, Ndorimana yavuze ko azakomeza kuyishyigikira nk’umufana wayo, ndetse ko n’agahimbazamusyi yajyaga atanga ashobora kuzajya akomeza kugatanga igihe yishimiye imikino. Yashimangiye ko ashimira Imana yamuhaye imbaraga zo kuyoboka ikipe mu bihe bigoye, akanishimira impinduka yatewe n’ubufatanye bwa benshi.
Yasoje yizeza abakunzi ba Kiyovu Sports ko kumanuka bitakiri mu byashoboka, kandi ko yishimira uburyo abafana n’abayobozi batangiye kugarura icyizere bari barabuze.