in

Genda The Ben urarenze! Inkuru yamaze kuba Kimomo y’uko hari abantu bagomba kwishyura miliyoni 10 kugira ngo babone The Ben

Genda The Ben urarenze! Inkuru yamaze kuba Kimomo y’uko hari abantu bagomba kwishyura miliyoni 10 kugira ngo babone The Ben.

Umuhanzi The Ben ari mu Burundi aho yitezweho kuzataramira abatuye iki gihugu tariki 30 Nzeri 2023, ku munsi w’ejo nibwo kampanyi yateguye igitaramo The Ben yatumiwemo yaganiriye n’itangazamakuru ryo mu Burundi maze baritangariza aho igitaramo kizabera ndetse n’uko ibiciro byo kwinjira bihagaze.

The Ben tariki 30 Nzeri 2023 azabanza gusabana n’abakunzi be mu buryo bwihariye aho biteganyijwe ko itike ya make izaba igura ibihumbi 100 by’amarundi, miliyoni 2 z’amarundi aho uzaba wemerewe guhitamo shampanye ebyiri ushaka ndetse n’indi tike yahawe izina rya Presidential izagurwa akayabo ka miliyoni 10 z’amafaranga y’amarundi.

Iyi tike ya miliyoni 10 izaba irimo buri kimwe cyose nk’ibyo kurya ndetse no kunywa kandi bagomba no gusurwa na The Ben.

Abazitabira igitaramo rusange tariki 30 Nzeri 2023 nyuma bo kwinjira n’ibihumbi 10 ahasanzwe ibihumbi 50,000 muri VIP mu gihe itike y’abaterankunga izagura ibihumbi 500 by’amarundi na Table ya miliyoni n’ibihumbi 500 ukaba wemerewe guhitamo shampanye zigera kuri ebyiri utoranyijemo izo ushaka.

 

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byari amarira y’ibyishimo mu rugo kwa Manishimwe Gilbert umwana wabaye icyamamare kubera ubusesenguzi bwa ruhago, ubwo yari yasubiye i wabo Nyaruguru

Ndongora nigendekere! Gatanya zikomeje kwikuba umusibiriza abagore bakaza ku isonga ryo kuba aribo ba nyirabayazana bazo