in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Gaspard

Amazina

Gaspard ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Giperse (Persian) ku ijambo ’kaspur’ risobanura umucungamutungo (treasurer).

Bimwe mu biranga Gaspard

Gaspard ni umuntu uvuga amagambo menshi, usabana kandi ukunda gutakaza amafranga menshi ku myambaro kuko yita cyane ku buryo agaragara inyuma.

Ni umuntu uzi guhanga udushya, uzi kwisobanura kandi ukunda ibijyanye n’ubugeni kandi agakora imyuga ituma ajya ahabona nk’ubugenzuzi, itangazamakuru n’ibindi.

Ni umuhanga, azi kwisanisha n’ubuzima agezemo uko bwaba buri kose kandi azi kwemeza abantu bikomeye.

Iyo akiri umwana Gaspard aba yumva ibintu byose babimukorera we akumva ko nta kintu yishoboreye.

Ariko mu bwana bwe iyo hari icyo agerageje gukora aragishobora kuko ashyiraho umwete n’imbaraga.

Aba afite impano nyinshi, akunda kuganira kandi inshuti ze aziha umwanya cyane mu mutima we ariko agira akantu ko kwirata no kunena.

Iyo umuhaye inshingano ayikora neza ni yo mpamvu no mu rugo rwe, aba ari umugabo w’icyitegererezo.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Gaëlle

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Gustave